Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » facilities
Viewing all articles
Browse latest Browse all 8

Gakenke: Basanga abajyanama b’ubuzima babafitiye akamaro kanini

$
0
0

m_1a

Hari abagisaba kwegerezwa serivisi z’ubuzima

 m_1b

Abatuye gakenke bishimira kuba bashyize hamwe

Abatuye mu karere ka Gakenke baratangaza ko abajyanama b’ubuzima babafitiye akamaro kanini mu midugudu kuko batakirwara ngo barembere mu rugo.

Abaturage bavuga ko mbere abajyanama b’ubuzima batarabaho wasangaga hari byinshi batarasobanukirwa birimo kwihutira kujya kwa muganga mugihe umuntu atameze neza kuburyo n’abagezwagayo bahageraga barembye cyane.

Uretse kuba nta muntu ukirembera mu rugo ngo abajyanama b’ubuzima bakurikirana ababyeyi batwite umunsi kuwundi, bagatanga inama zo kuboneza urubyaro kuburyo haricyo byatanze ugereranyije na mbere batarabaho.

Mukanama Claudine wo mu murenge wa Kamubuga, avuga ko abona abajyanama abona abajyanama b’ubuzima babafitiye akamaro kuko hari igihe babafasha iyo barwaye cyangwa se.

Ati“abajyanama b’ubuzima batugirira akamaro, kuko hari igihe urwara watatse nk’umutwe akaba aguhaye nk’akanini ukaba urorohewe, cyangwa umwana yahinze umuriro uragenda bakaguha utunini umwana akagabanuka umuriro. Ibindi badukorera nuko nk’igihe ufaswe ugiye kubyara ukamwiyambaza mukagenda mwagerayo akakwegereza abaganga bakakuvura ugakira”.

Bagirayubusa Felicien wo mu murenge wa Gakenke, Ati “hari ababa badasobanukiwe abajyanama b’ubuzima bakarushaho kubasobanurira kandi noneho umwana ashobora kurwara isaha ibonetse yose cyane cyane nka n’ijoro noneho ubwo umuturage aho kugirango ajye i Nemba akabanza kujya ku mujyanama w’ubuzima byaba ari ibyoroheje akagira ikintu amumarira byaba bikomeye akamwohereza kujya kwivuza ku bitaro bikuru”.

Uwamahoro Janviere umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe ubuzima, asobanura ko mbere hatarajyaho abajyanama b’ubuzima hari umwanda ukabije cyane, kandi ngo aho baziye byagabanyije n’impfu z’abana.

Ati “hatarajyamo abajyanama b’ubuzima wasangaga ikibazo cy’umwanda gikomeye cyane ariko kubera ko buri mujyanama abafite ingo agomba gukurikirana ubona hari ikintu cyahindutse, noneho kubijyanye no kuvura abana bari munsi y’imyaka itanu wasangaga abana bapfira mu giturage ari benshi ariko aho bamaze gutangirira izo gahunda indwara ntizikiri nyinshi kuko babavura”.

Mu karere ka Gakenke habarirwa imidugudu 617 buri mudugudu ukaba ufite abajyanama b’ubuzima batatu harimo babiri bashinzwe gukurikirana ibikorwa rusange by’ubuzima hamwe n’undi ushinzwe gukurikira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 8

Latest Images

Trending Articles